Umubyeyi umwe yabyaye umwana w’impumyi maze ararira cyane ati, “Koko Mana, uyu mwana w’inzirakarengane yakoze iki ngo avuke ari impumyi? Koko Mana, kuki wakoze ibi?” Kubera ubujiji yavuze ko Imana ari yo yamuhemukiye. Abantu benshi mu bujiji bita ibikorwa bibi iby’Imana; ibi sibyo! Imana ntabwo ari yo iteza ububabare, uburwayi cyangwa amagorwa mu buzima bwa benshi. Ahubwo, ni yo ikiza, ikunga ndetse igasana n’imitima yakomeretse, ubuzima bwangiritse n’ubucuti bwajemo igitotsi. Umurongo w’ibyanditswe twafunguje uduhishurira imiterere y’Imana na kamere yayo y’urukundo, ubugwaneza, n’impuhwe, naho satani ukamwerekana nk’utwaza abantu igitugu abatsikamisha indwara, imiruho, imibabaro n’amagorwa. Utubwira uko Imana yasutse Umwuka Wera n’imbaraga kuri Yesu w’i Nazareti, akagenda agirira abantu neza akiza abo satani yari atwaje igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na We. Reba neza, ntabwo ari Imana yari yarateje abantu indwara; ahubwo ni Imana yohereje Yesu kubakiza. Urugero rwa ya mpumyi Barutimayo rurabyerekana neza. Bibiliya ivuga ko yari yaravutse ari impumyi; atishimiye uko yari ameze, atakira Yesu ngo amutabare, maze Umwami amukiza ubuhumyi (Mariko 10:51-52). Aha, uyu mugabo yari yaravutse ari impumyi, maze Yesu aramukiza, bigaragaza neza ko atari Imana yari yaramugize impumyi. Urundi rugero rusa n’uru, ni igihe Yesu n’Abigishwa be bahuye n’undi mugabo na we wari waravutse ari impumyi. Maze abigishwa be baramubaza bati, “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be ko yavutse ari impumyi?” (Yohana 9:2). Umwami yarabashubije ati,”…Uyu ntacyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we. Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira n’igihe umuntu atakibasha gukora (Yohana 9:3-4). Imirimo ya satani yari yigaragarije mu buzima bw’uyu mugabo, ari yo buhumyi, ariko Umwami Yesu aravuga ati, “…ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we. Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye,” maze akiza uwo muntu. Biragaragara, Imana ni yo ikiza naho satani ni we ukandamiza abantu abateza uburwayi, ubumuga n’ibibazo bibabaza abantu! Ariko rero, Imana ishimwe; kuko yaduhaye ububasha bwo gukiza abarwayi, gukiza ababembe, kuzura abapfuye no kwirukana abadayimoni (Matayo 10:8). Nka Yesu, na we ukwiye kugenda ugirira abantu neza, ukiza abo satani atwaje igitugu, kuko Imana iri kumwe nawe. Isengesho Data mwiza wo mu ijuru, Izina ryawe rihimbazwe iteka ryose, ku bw’umucyo wawe urabagirana mu isi y’umwijima, ukazanira gukira indwara, kubohoka, kurindwa, n’imbaraga ku bari batsikamiwe bihebye! Ndagupfukamiye nkuramya ku bw’urukundo rwawe, impuhwe zawe n’ubuntu bwawe, bugaragarira none mu mirimo yo gikiza indwara, imigisha n’ibitangaza ukora mu buzima bwa benshi ku isi hose, mu Izina rya Yesu. Amen. Gucengera Ijambo 1 Yohana 3:8
Uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n’imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we (Ibyakozwe n’intumwa 10:38).

























