Yesu yaravuze muri Mariko 16:15 ati “ Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.” Kugarura imitima y’abazimiye ni cyo kintu cy’ingenzi mu mutima w’Imana. 2 Petero 3:9 atubwira ko Imana itifuza ko hagira urimbuka, ahubwo ko bose bakwiye kwihana. Yitaye cyane ku kwigarurira ubugingo bw’abantu ku buryo byayiteye kohereza Yesu ngo apfire abantu bose. Impamvu y’Umwami ni uko abantu bose bamenya Ubuntu Bwe n’urukundo rwe muri Kristo Yesu. Nk’Umukristo, ugomba kwitangira cyane iyo mpamvu. Ugomba kwitangira byimazeyo kwamamaza ubutumwa bw’agakiza mu bo muhura ndetse no kure yawe. Mu Migani 11:30 haravuga hati “Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru, n’abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose.” Iyo ushyira imbere impamvu ikiranutse y’Imana ubwenge bwayo bukorera muri wowe ku rugero rudasanzwe, ndetse n’ubuzima bwawe bukarabagiranamo ubwiza bw’Imana. Mu Imigani 14:35 haravuga hati “Ineza y’umwami ayigirira umugaragu ukorana ubwenge…” Kugira ishyaka ryo kugarura imitima bikurura imigisha y’Imana no gutera imbere mu buzima bwawe; ntabwo ushobora kwigera ukandamizwa mu gushyira imbere Impamvu yayo ikiranutse. Nta gitangaje kuba Umwami yaravuze ati “Abakunda ko nsinda nk’uko bikwiriye nibavuze impundu bishime;” Yita by’umwihariko ku bagarura imitima. Menya ko uri umuvugabutumwa mu isi yawe; iwanyu, ku kazi, mu ishuri ndetse no mu baturanyi. Imana yagusigize amavuta ngo ubohore abantu mu bubata ubinjize mu mudendezo w’abana bayo utangaje; bityo rero gira ishyaka ry’umurimo wa So wo mu ijuru wo kugarura abagabo n’abagore ku bukiranutsi! Gira uwo ubwira ibya Yesu uyu munsi! Isengesho Data mwiza, ngushimiye amahirwe yo kubwiriza Ijambo ryawe mu mbaraga mu bo tubana none. Iki nicyo mbereyeho; gushyira imbere impamvu yawe ikiranutse menyekanisha uburyohe bwo kukumenya hose. Ngushimiye ubuntu bukomeye wampaye bwo gukora neza umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, mu Izina rya Yesu. Amen. Gucengera Ijambo 2 Abakorinto 5:18 2 Abakorinto 3:6
“Abakunda ko nsinda nk’uko bikwiriye nibavuze impundu bishime…” (Zaburi 35:27).















