Ubuntu Bwayo Budashira(Pasitori Chris )

“Ni irya Yesu w’i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n’imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we” (Ibyakozwe n’Intumwa 10:38)

 


Hariho abantu bizera ko Imana mu mujinya wayo ukomeye igirira abatarakizwa yoherereza ibigeragezo bikomeye nk’ubukene n’indwara bene abo nk’urubanza. Ariko siko Bibiliya itwereka. Icyanditswe twafunguje ntabwo kivuga ngo “uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n’imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Imana itwaza igitugu …” ahubwo kiragira kiti “…akagenda agirira abantu neza, agakiza abo satani atwaza igitugu …” Kamere y’Imana ni ubugwaneza n’urukundo. Ntiyigeze na rimwe igira uwo iteza indwara, kubabazwa, gucika intege; ahubwo ihora ishakisha uko ikiza, icungura kandi itanga umugisha.


Ibitero bitandukanye bikubita umuntu ni intwaro z’umwanzi, kandi Data wacu uri mu ijuru ntashobora gukoresha ibi bibi ngo yigishe cyangwa akosore umuntu uwo ari we wese. Ahubwo akoresha Ijambo. Ibyo abantu banyuramo bibabaje kandi bica intege bitegurwa na satani; atera abantu akoreshehe indwara n’imibabaro akenshi, kugirango abarangaze batakira Inkuru Nziza:” Abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugirango umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira” (2 Abakorinto 4:4). Ibi ntibivuze ariko ko satani ari we mpamvu y’indwara zose, ariko ni we soko ya kure yazo.


Ariko Imana ishimwe, yo ihora ikora ibishoboka byose kugirango abantu bakizwe. Muri Tito 2:11 haragira hati “Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse.” Ubwo buntu ntibushira. Agakiza ka muntu ni igitekerezo cyazanywe n’Imana; ni yo mpamvu yohereje Yesu ngo abe Umutware w’agakiza kacu n’inshungu y’ibyaha byacu. Icyifuzo cy’Imana ni uko abantu bose bakizwa. Ifite abamalayika badasanzwe bashinzwe aka kazi, ngo bakoreshe uburyo bwose, ndetse banahere no ku byateguwe na satani, ngo bayobore abantu bose mu bihe byatuma bashobora kwakira Inkuru Nziza y’agakiza. Abaheburaho 1:14 haragira hati: “Mbese abamalayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza?”


Abantu benshi bakiriye agakiza bari mu bihe bigoye; kubera imirimo y’abamalayika hamwe n’umugambi w’Imana “Ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (Timoteyo 2:4).


Isengesho Data Mwiza, urakoze ku rukundo rwawe n’ubuntu bwawe buhambaye bugaragarira muri Kristo Yesu. Uyu munsi ndasengera abayobye n’abakandamijwe, kugirango uzaboherereze abasaruzi mu nzira banyuramo bazababwira ukuri kw’Inkuru Nziza y’Agakiza, kandi ngo amaso y’ubwenge bwabo afunguke kugirango babone ukuri kw’Ijambo ry’Imana mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Abaroma 5:8

3 Yohana 1:2

Abefeso 1:18-19

 

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

UMVA IYI NYIGISHO

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

ukunda UBUGINGO?

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 34 guests online